Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2026, Abanyeshuri biga mu Ishuri rya GS APRED NDERA, barimo abiga mu mwaka wa mbere (S1), uwa kabiri (S2), uwa kane (S4) n’uwa gatanu (S5), bahawe indangamanota zabo zisoza umwaka w’amashuri 2025–2026 mbere yo kujya mu biruhuko.

Uyu muhango waranzwe n’impanuro n’inama zatanzwe n’ubuyobozi bw’ishuri, aho bwashishikarije abanyeshuri kuzitwara neza mu biruhuko, kubaha no gufasha ababyeyi, no gukomeza kwitandukanya n’imyitwarire mibi. Banibukijwe ko bagomba gukomeza gusubira mu masomo, cyane ko bazaba bitegura kugaruka ku ishuri mu kwezi kwa Nzeri 2026, ubwo umwaka w’amashuri 2026–2027 uzaba utangiye.

Ubuyobozi bw’ishuri n’abarimu bashimye byimazeyo imyitwarire n’imitsindire y’abanyeshuri muri uyu mwaka w’amashuri, aho byagaragaye ko nta munyeshuri n’umwe wasibijwe mu mwaka yigagamo, bikaba bigaragaza intambwe ishimishije yatewe mu myigire n’imyigishirize.
Banaboneyeho kwibutsa abanyeshuri ko bagomba kurangwa n’indangagaciro z’ikinyabupfura n’uburere bwiza, kuko ubumenyi budaherekejwe n’ikinyabupfura buhombera nyirabwo.
Ibi bikorwa kandi byabaye ku banyeshuri biga mu mashami y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) yo muri GS APRED NDERA, aho nabo bashyikirijwe indangamanota zabo bakajya mu kiruhuko cy’ibyumweru bibiri, nyuma bakazahita bagaruka gukomeza gahunda yabo y’amasomo.
Ku banyeshuri basoza icyiciro rusange (S3) ndetse n’abasoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (S6), bo bakomeje kuguma mu kigo, aho ubuyobozi bw’ishuri n’abarimu bakomeje kubategura no kubafasha mu myiteguro y’ibizamini bya Leta bisoza ibyiciro, biteganyijwe ku itariki ya 15 Nyakanga 2026.
GS APRED NDERA ni ishuri ritanga uburezi rusange (General Education) ndetse rikanigisha amasomo agezweho y’ubumenyingiro yigishwa mu gihe gito kingana n’amezi atandatu, arimo:
- Automobile Repair and Maintenance (Ubukanishi bugezweho bw’imodoka),
- Domestic Electricity (Amashanyarazi yo mu rugo),
- Hair Dressing and Beauty Industry (Gutunganya imisatsi n’ibijyanye n’ubwiza).
Aya masomo yigishwa mu gihe cy’amezi atandatu gusa, aho umunyeshuri uyasoje ahabwa Impamyabumenyi (Certificate) itangwa na RTB.
Abifuza kwiga muri GS APRED NDERA basabwa gusura ishuri riherereye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera, imbere ya CARAES, cyangwa bagahamagara kuri telefone y’ishuri 078 890 7407. Bashobora kandi gusura urubuga rw’ishuri HANO bakiyandikisha.