Uyu munsi tariki ya 14 Gicurasi 2025, abanyeshuri biga muri GS APRED bifatanyije n'abarezi babo, bafashe umwanya wo kuzirikana KALISA Andrew wahoze ari umuyobozi akaba na nyir'iri shuri.
Barangajwe imbere na NTIRENGANYA Jean De Dieu, Umuyobozi w’ishuri rya GS APRED NDERA, Abanyeshuri biga muri iri shuri, bahuriye mu mbuga ngari y’ishuri bafata umunota wo kuzirikana ibikorwa by’ubutwari, ubunyangamugayo n’ubugiraneza byarangaga uwahoze ari nyiri iri shuri KALISA Andrew witabye Imana kuwa 14 Gicurasi 2024.
Mu kiganiro gito cyagejejwe ku banyeshuri mbere yo gutangira amasomo y’uyu munsi, Umuyobozi w’ishuri, NTIRENGANYA Jean De Dieu, yibukije abanyeshuri ibikorwa byiza, umurava, urukundo, ubutwari n’ubunyangamuagayo byaranze KALISA Andrew anabahamiriza ko ibyo byose byamuranze ari byo bituma nka GS APRED bari uko bari ubu.
Yasoje abasaba kurangwa n’umurava mu masomo yabo ya buri munsi nk’uko KALISA Andrew yahoraga abibashishikariza mu rwego rwo gukomeza kumwubahisha no kugena ejo hazaza habo heza
KALISA Andrew, ntayishyiraga umuhate mu masomo gusa, yanashyigikiraga Siporo ndetse hamwe n'abanyeshuri be ibikombe n'Imidari babyuzuza akabati