PBA: Abanyeshuri ba GS APRED batangiye ibizamini bya Leta

SANGIZA ABANDI

Kuri uyu wa Kane tariki ya 22/05/2025, abanyeshuri basoza icyiciro cya Kabiri cy'amashuri yisumbuye (Advanced Level) babarizwa mu mashami ya Sciences batangiye gukora ibizamini bya Leta bizwi nka Projects. Biteganyijwe ko ibi bizamini bizasozwa ku wa 6 Kamena 2025

Ku rwego rw’Igihugu, iki gikorwa cyatangirijwe mu Kigo cy’Amashuri cya Essa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Uburezi, Irere Claudette. 

Ku ikubitiro ibi bizamini byatangiriye ku banyeshuri biga ishami ribarizwamo Isomo rya Chemistry (PCB, PCM, MCB), bakaba bazakora iki kizamini mu minsi ine (4) aho iminsi ibiri ya mbere bazaba bashyira mu bikorwa (Project Process) na ho iminsi ibiri ya nyuma bakazaba bari mu gikorwa cyo kumurika ibyo bazaba barakoze (Presentation)


SANGIZA ABANDI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *