Kwibuka31: GS APRED na Bright Light School bibutse ku nshuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi

SANGIZA ABANDI

Mu gikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Uyu munsi tariki ya 13 Gicurasi 2025, Ishuri ryisumbuye rya APRED Ndera na Bright Light nursery and Primary School, bibutse ku nshuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi.

Mu muhango watangiye ku masaha y’igicamunsi yo kuri uyu wa Kabiri, abanyeshuri biga muri aya mashuri yombi bari kumwe n’abarezi babo ndetse ndetse na zimwe mu nzego z’ubuyobozi mu nzego za Leta n’iz’umutekano, bahagurutse ku kigo cya GS APRED berekeza ku rwibutso rwa Genocide yakorewe Abatutsi ruri mu bitaro bya CARAES nk’uko byari biteganyijwe, aho bagejejweho ubutumwa bwibanda ku mateka y’Abatutsi basaga ibihumbi mirongo itatu bashyinguwe muri urwo rwibutso.

Perezidante wa Ibuka ku rwego rw’umurenge wa Ndera, Madame Immaculee, yasangije abari mu muhango wo kwibuka, amateka y’urwibutso ruri muri CARAES rushyinguwemo abasaga 30,000

DR Charles akaba ari na we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye muri rusange ubuyobozi bw’Ishuri rya GS APRED hamwe n’ubwa Bright Light bwateguye iki gikorwa gituma urubyiruko ndetse n’abana bakiri bato biga muri ibi bigo barushaho kumenya no gusobanukirwa amateka yaranze abanyarwanda aho yabishimangiye asaba abo banyeshuri kudaha amatwi abaza bashaka kugoreka amateka kuri Genocide yakorewe abatutsi anabasaba kandi gukumira no kurwanya Genocide n’ingengabitekerezo yayo muri gahunda yo gufatanya n’ubuyobozi bwiza igihugu gifite ubu mu rugamba rw’ubumwe n’iterambere ry’abanyarwanda muri rusange.

DR Charles umushyitsi mukuru muri uyu muhango yasabye abanyeshuri kumenya amateka y’igihugu cyabo ( u Rwanda) anabasaba kutagira uwo bemerera kubacamo amacakubiri no kugoreka amateka.

MURAYIRE Protais ni we wagejeje ku bari aho Ikiganiro kijyanye no kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

UMURANGWA Janviere aka umunyamabanga wa Ibuka ku rwego rw’umurenge wa Ndera yatanze impanuro ku banyeshuri ba GS APRED n’aba Bright Light School

KABERA Edouard yarokokeye Genocide yakorewe Abatutsi i Ndera

KABERA Edouard, umwe mu barokokeye Genocide yakorewe Abatutsi mu murenge wa Ndera by’umwihariko aha habereye uyu muhango yatanze ubuhamya anashimira FPR yabashije guhagarika Genocide yakorewe Abatutsi ikanabarokora. Yanaboneyeho kubwira abanyeshuri ko bagomba kunga ubumwe bakirinda icyo aricyo cyose cyabazanamo amacakubiri bityo bagasenyera umugozi umwe mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’amoko biganisha ku bumwwe n’iterambere rirambye.

Babinyujije mu mukino Mashirika, abanyeshuri bahuriye muri AERG ITETERO, berekanye incamake y’amateka yaranze imibereho y’abanyarwanda ya mbere kugera nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi

AMAFOTO


SANGIZA ABANDI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *