Ingengabihe ku ngendo z’Abanyeshuri Bacumbikirwa (Igihembwe cya 1, 2025–2026)

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa mu gihe cyo gusubira ku ishuri (Igihembwe cya 1 umwaka w’amashuri wa 2025-2026). NESA ivuga ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira ku mashuri yabo guhera ku itariki 05- 08 Nzeri 2025.

Itariki Intara Uturere
Ku wa Gatanu – 5 Nzeri 2025 Amajyepfo
Iburengerazuba
Amajyaruguru
Iburasirazuba
Ruhango, Gisagara
Ngororero
Musanze
Ngoma, Kirehe
Ku wa Gatandatu – 6 Nzeri 2025 Amajyepfo
Iburengerazuba
Amajyaruguru
Iburasirazuba
Nyanza, Nyamagabe
Nyabihu, Rubavu
Rulindo, Gakenke
Rwamagana, Kayonza
Ku Cyumweru – 7 Nzeri 2025 Amajyepfo
Iburengerazuba
Amajyaruguru
Iburasirazuba
Huye, Kamonyi
Rutsiro, Karongi
Gicumbi
Nyagatare, Gatsibo
Ku wa Mbere – 8 Nzeri 2025 Amajyepfo
Iburengerazuba
Amajyaruguru
Iburasirazuba
Umujyi wa Kigali
Muhanga, Nyaruguru
Rusizi, Nyamasheke
Burera
Bugesera
Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro

Inshingano za Buri Ruhande

Ababyeyi

• Kubahiriza ingengabihe y’ingendo.
• Kohereza abana bitarenze saa tanu z’amanywa (11:00).
• Kohereza abana bambaye impuzankano y’ishuri.
• Gutegura amafaranga y’urugendo hakiri kare.
• Gutanga amafaranga y’urugendo azakoreshwa basubira mu biruhuko.

Inzego z’ibanze

• Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.
• Gukangurira ababyeyi kohereza abana ku mashuri hakiri kare.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri

• Kwitegura neza kwakira abanyeshuri.
• Gushyiraho itsinda rishinzwe kugenzura isuku.
• Gutegura ibiribwa bizakenerwa.
• Kwibutsa ababyeyi kubahiriza gahunda y’ingendo.

Abanyeshuri banyura i Kigali

• Bazafatira imodoka kuri Stade ya Kigali (Nyamirambo, Stade Pele).

Icyitonderwa

• Umunyeshuri agomba kujya ku ishuri ku munsi akarere ke gateganyirijwe.

Saba kwiga muri GS APRED NDERA

Amashami Dufite (Combinations): PCB, PCM, MCB, MPG, MPC, MCE, MEG, HGL, Mu mwaka wa S5,S6

S4 Pathway Math & Sciences Stream 1 (Math, Physics, Chemistry, Biology)

S4 Pathway Math&Sciences Stream2 (Math, Physics, Economics, Geography)

S4 Learning pathway of Languages (English, French, Kinyarwanda, Kiswahili)

S4 Learning Pathway of Humanities (History, Geography, Literature in English, Psychology)

Icyiciro rusange (0’Level)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *