Ishuri ry’isumbuye APRED Ndera riherereye mumujyi wa Kigali , Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera ryatangaje ko ryiteguye neza kwakira abanyeshuri bashya bazaza mu mwaka wa Mbere n’uwa Kane ndetse n’abasanzwe bahiga bakomereje mu myaka ikurikiraho; aho bazatangira amasomo ku itariki ya 08 Nzeri 2025, mu mashami atandukanye arimo General Education ndetse n’amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET).
Iri shuri rimaze imyaka rifasha abanyeshuri baryo kwiga no kwiteza imbere binyuze mu burezi bufite ireme, rikomeje kwagura ibikorwa byaryo mu rwego rwo guha amahirwe abanyeshuri bose bifuza kwiga amasomo ajyanye n’igihe.
Amashami abarizwa muri APRED Ndera arimo:
General Education – Abanyeshuri barangije amashuri abanza bashaka gukomeza amashuri y’isumbuye icyiciro rusange o’level ndetse nabarangije icyiro rusange bashaka gukomeza icyiciro cyakabiri cy’amashuri y’isumbuye A’level mumashami atanukanye harimo Math and Science stream 1, Math and Science stream 2, Arts and Humanities, Languages, MPC, MCE, PCB, PCM, HGL, MEG, MCB, MPG.
VTC (Vocational Training Center) – Amahugurwa y’imyuga ku rubyiruko n’abandi bose bashaka kubona ubumenyi ngiro mu gihe gito, birimo Mechanic, ubudozi, ikoranabuhanga, gutunganya imisatsi,Gusudira,Amashanyarazi n’ibindi.
Umuyobozi w’iri shuri, Bwana NTIRENGANYA Jean De Dieu yavuze ko imyiteguro yo kwakira abanyeshuri igeze kure, ati:
“Twashyize imbaraga mu guteza imbere uburyo bwo kwigisha bujyanye n’igihe, tunanoza ibikoresho n’ibikorwa remezo byafasha abanyeshuri kwiga neza no gutegurirwa ejo hazaza heza kandi bakarushaho gutsinda cyane kukigero gishimishije ku rwego rw’igihugu.“
Yatangaje kandi ko buri munyeshuri wese wiga muri GS APRED Ndera ateganyirijwe kuzajya yiga amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka.
Kwiyandikisha birakomeje, kandi birakorerwa ku kicaro cy’ishuri giherereye i Ndera (mu Karere ka Gasabo), cyangwa binyuze ku rubuga rwaryo rwa internet www.apredndera.com . Ababyeyi n’abifuza kumenya byinshi barasabwa kugana ishuri cyangwa bagahamagara kuri 0788907407 hakiri kare kugira ngo babone umwanya.
Ukeneye ibisobanuro birambuye? Hamagara: 0788907407 cg ugasurura urubuga www.apredndera.com