Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kamena 2025, abanyeshuri biga muri GS APRED NDERA mu mwaka wa 1, 2, 4 n’uwa 5, batangiye gukora ibizamini bisoza igihembwe cya Gatatu, umwaka w’amashuri 2024 – 2025.
Bimaze kumenyerwa ko Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, ari cyo gitegura ibizamini bikorwa mu mashuri yose mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri, aho bisigaye bigezwa ku mashuri hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ibizamini bikorwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu gihembwe cya gatatu bitegurwa na NESA, hagakorwa ikizamini kimwe mu gihugu hose

Nk’uko byagaragajwe mu ngengabihe yatanzwe na NESA, ibi bizamini byatangiye gukorwa kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kamena 2025, bizasozwa kuwa 24 Kamena 2025.
Igihembwe cya Gatatu cy’umwaka w’amashuri 2024 -2025 cyatangiye kuwa 22 Mata 2025 kikazasoza kuwa 27 Kamena 2025.
Abanyeshuri biga muri GS APRED NDERA bagaragaza ko bishimiye muri rusange ubu buryo NESA yabashyiriyeho bw’ibizamini kuko bituma bamenya urwego rw’imyigire bariho.
Muri gahunda y’itegurwa ry’ibizamini mu mashuri bisoza igihembwe, ibizamini by’igihembwe cya mbere bitegurwa ku rwego rw’ishuri aho bitegurwa n’abarimu, iby’igihembwe cya Kabiri bigategurwa n’akarere na ho iby’igihembwe cya Gatatu ari na cyo batangiye gukora uyu munsi kikaba gitegurwa na NESA.


