Kuri uyu wa Gatanu tarikiya 21 Werurwe 2025, abanyeshuri ba Groupe Scolaire APRED Ndera, batangiye gukora ibizamini by’igihembwe cya Kabiri. Ni ibizamini kandi bitegura isozwa ry’igihembwe, aho byemejwe ko ku rwego rw’umujyi wa Kigali akarere ka Gasabo ari na ho iri shuri ribarizwa, abanyeshuri bazajya mu biruhuko kuwa Kane tariki ya 03 Mata 2025.

GS APRED, ni ishuri ryisumbuye ryigenga riri mu mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo, umurenge wa Ndera rikaba ryigamo abahungu n’abakobwa.Iri shuri ryigisha amasomo yo mu cyiciro rusange [O’Level], icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye [A Level] ndetse rikanagira ishami ry’imyuga [TVET Wing].
Kuri uyu wa 21 Werurwe 2025 rero, abanyeshuri biga mu cyiciro rusange n’abiga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, batangiye gukora ibizamini bitegura gusoza igihembwe cya kabiri aho bazerekeza mu biruhuko kuri uyu wa Kane tariki 03 Mata 2025. Ni ibizamini kandi byateguriwe ku rwego rw’akarere ka Gasabo ari na ko iri shuri ribarizwamo.

Mu masomo akurikiranwa n’abanyeshuri biga mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye [A Level], arimo amashami atandukanye nka:
- MCB: Math Chemistry Biology
- HGL: History Geography Literature
- PCM: Physic Chemistry Math
- PCB: Physic Chemistry Biology
- MPG: Math Physic Geography
- MPC: Math Physic Computer
- MEG: Math Economy Geography
- MCE: Math Computer Economy
Na ho amasomo akurikiranwa n’abanyeshuri biga ubumenyingiro [TVET Wing], harimo amasomo ya Automobile Technology biga imyaka itatu [L3, L4 na L5] ndetse na Automobile repair and Maintenance biga igihe gito [Short Courses]

Iyo ushaka kwiga muri Groupe Scolaire APRED, biroroha cyane kuko usabwa kuvugana n’ubuyobozi bw’ishuri bukurikira”
- Reception Office: 0795011389
- Communication Office: 0788907407
- DOS Office: 0791054692
- Finance Office: 0791054691
