Abanyeshuri 128 bashya bahawe Izina ry’ubutore “Intagamburuzwa” mu cyiciro cya 11

SANGIZA ABANDI

Kuri uyu wa Gtanu tariki ya 12 Nzeri 2025, Ishuri rya APRED NDERA ryakiriye ku mugaragaro abanyeshuri 128 bashya, bari mu cyiciro cya 11 cy’abatozwa mu butore bwiswe “INTAGAMBURUZWA”. Abo banyeshuri bamaze icyumweru cyose batozwa indangagaciro na kirazira zishingiye ku muco nyarwanda, uburere mboneragihugu ndetse n’iby’ingenzi by’umunyeshuri ukwiye kurangwa n’ubutore n’ikinyabupfura.

BEBETO Damascene, umwarimu w’isomo ry’Ikinyarwanda ni we wayoboye umuhango wo kwinjiza intore mu zindi

Ibi bikorwa byabaye intangiriro y’amasomo yabo mashya, aho bigishijwe n’abarimu bazakomezanya no mu yandi masomo ajyanye n’ubumenyi baje gukurikirana muri iri shuri rya APRED NDERA byose bigamije kubaka umunyeshuri w’intangarugero; aho ku isonga ry’iki gikorwa hari Mwalimu usanzwe yigisha isomo ry’Ikinyarwanda BEBETO Damascene.

Imenagitero, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo kwinjiza Intore muzindi zikurwa ku karubanda ku mugaragaro, mu ijambo rye, yashimangiye ko Ubutore atari igikorwa cyo kwishimisha, ahubwo ari urugendo rwo kwiyubaka no kumenya aho umuntu ava n’aho agana. Yibukije intore nshya ko kuba barahawe izina “Intagamburuzwa” bibahaye inshingano zitavogerwa mu rugendo rwabo rw’uburezi n’ubuzima.

Ati:“Kwambara ubutore ni nko kwambara ishema n’inshingano icyarimwe. Ubu ntimukiri abanyeshuri basanzwe, muri intore! Mugomba kubyitwaramo uko bikwiye, mugahora mubera abandi icyitegererezo.”

Imenagitero, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo kwinjiza Intore muzindi

Aba banyeshuri bahawe icyivugo kizababa umurongo ngenderwaho mu myigire n’imyitwarire yabo ya buri munsi kigita kiti: “NDI INTAGAMBURUZWA MU NKOMEZAMIHIGO, NDI UMURINZI W’IBYAGEZWEHO, NDI NKORE NEZA BANDEBEREHO, NDI INDASHYIKIRWA MU BUMENYI N’IKORANABUHANGA, NKABA KU ISONGA MU KUBAKA U RWANDA RUSHYA N’ITERAMBERE RYA AFURIKA.”

Iki cyivugo cyashyizwe imbere nk’ikirango kibibutsa inshingano bafite zo kuba intangarugero mu mico, mu myigire, mu ikoranabuhanga ndetse no mu guteza imbere igihugu n’umugabane w’Afurika muri rusange.

Abanyeshuri kandi bagaragaje ibyishimo bikomeye nyuma y’iki gikorwa. Benshi bavuze ko babyakiriye nk’intangiriro nziza y’urugendo rwabo rw’amasomo, aho biyemeje kugera ku ntsinzi ya 100% mu bizamini, nk’uko babivuze ubwabo.

Favour Benitha, umunyeshuri akaba n’umuyobozi uhagarariye abanyeshuri b’Abakobwa muri APRED NDERA yagize ati: “Iki cyumweru cyadutoje kuba indashyikirwa, kongera gukunda igihugu no gusobanukirwa uruhare dufite mu kukubaka. Izina twahawe, ‘Intagamburuzwa’, ni inshingano dufite zo kwitwara neza hose.”

Favour Benitha, umunyeshuri akaba n’umuyobozi uhagarariye abanyeshuri b’Abakobwa muri APRED NDERA

NTIRENGANYA Jean De Dieu, Umuyobozi w’ishuri wanafunguye uyu muhango anatanga ikaze ku bari bitabiriye bose, yashimangiye ko uyu muhango atari umugenzo gusa, ahubwo ari igikorwa gifite igisobanuro gikomeye mu gutegura ejo hazaza h’abanyeshuri.

Yagize ati: “Turashaka kwigisha umunyeshuri w’umunyarwanda uzavamo umuyobozi mwiza w’ejo hazaza, uzi aho igihugu cyavuye n’aho kigana. Ubutore ni ishingiro ryo kubaka uburere bwiza n’ubushobozi bwo guhangana n’ibigeragezo byo mu buzima.”

NTIRENGANYA Jean De Dieu, Umuyobozi w’ishuri rya APRED NDERA

ishuri rya APRED NDERA rimaze imyaka rifasha abanyeshuri baryo kwiga no kwiteza imbere binyuze mu burezi bufite ireme, rikomeje kwagura ibikorwa byaryo mu rwego rwo guha amahirwe abanyeshuri bose bifuza kwiga amasomo ajyanye n’igihe.

Amashami abarizwa muri APRED Ndera arimo:

General Education – Abanyeshuri barangije amashuri abanza bashaka gukomeza amashuri y’isumbuye icyiciro rusange o’level ndetse nabarangije icyiro rusange bashaka gukomeza icyiciro cyakabiri cy’amashuri y’isumbuye A’level mumashami atanukanye harimo Icyiciro rusange, Math and Science stream 1, Math and Science stream 2, Arts and Humanities, Languages, MPC, MCE, PCB, PCM, HGL, MEG, MCB, MPG.

VTC (Vocational Training Center) – Amahugurwa y’imyuga ku rubyiruko n’abandi bose bashaka kubona ubumenyi ngiro mu gihe gito, birimo Mekanike, Ubudozi, Ikoranabuhanga, Gutunganya imisatsi, Gusudira, Amashanyarazi  n’ibindi.


SANGIZA ABANDI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *