Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa mu gihe cyo gusubira ku ishuri (Igihembwe cya 1 umwaka w’amashuri wa 2025-2026). NESA ivuga ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira ku mashuri yabo guhera ku itariki 05- 08 Nzeri 2025.
Itariki | Intara | Uturere |
Ku wa Gatanu – 5 Nzeri 2025 | Amajyepfo Iburengerazuba Amajyaruguru Iburasirazuba |
Ruhango, Gisagara Ngororero Musanze Ngoma, Kirehe |
Ku wa Gatandatu – 6 Nzeri 2025 | Amajyepfo Iburengerazuba Amajyaruguru Iburasirazuba |
Nyanza, Nyamagabe Nyabihu, Rubavu Rulindo, Gakenke Rwamagana, Kayonza |
Ku Cyumweru – 7 Nzeri 2025 | Amajyepfo Iburengerazuba Amajyaruguru Iburasirazuba |
Huye, Kamonyi Rutsiro, Karongi Gicumbi Nyagatare, Gatsibo |
Ku wa Mbere – 8 Nzeri 2025 | Amajyepfo Iburengerazuba Amajyaruguru Iburasirazuba Umujyi wa Kigali |
Muhanga, Nyaruguru Rusizi, Nyamasheke Burera Bugesera Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro |
Inshingano za Buri Ruhande
Ababyeyi
• Kubahiriza ingengabihe y’ingendo.
• Kohereza abana bitarenze saa tanu z’amanywa (11:00).
• Kohereza abana bambaye impuzankano y’ishuri.
• Gutegura amafaranga y’urugendo hakiri kare.
• Gutanga amafaranga y’urugendo azakoreshwa basubira mu biruhuko.
Inzego z’ibanze
• Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.
• Gukangurira ababyeyi kohereza abana ku mashuri hakiri kare.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri
• Kwitegura neza kwakira abanyeshuri.
• Gushyiraho itsinda rishinzwe kugenzura isuku.
• Gutegura ibiribwa bizakenerwa.
• Kwibutsa ababyeyi kubahiriza gahunda y’ingendo.
Abanyeshuri banyura i Kigali
• Bazafatira imodoka kuri Stade ya Kigali (Nyamirambo, Stade Pele).
Icyitonderwa
• Umunyeshuri agomba kujya ku ishuri ku munsi akarere ke gateganyirijwe.
Saba kwiga muri GS APRED NDERA
Amashami Dufite (Combinations): PCB, PCM, MCB, MPG, MPC, MCE, MEG, HGL, Mu mwaka wa S5,S6
S4 Pathway Math & Sciences Stream 1 (Math, Physics, Chemistry, Biology)
S4 Pathway Math&Sciences Stream2 (Math, Physics, Economics, Geography)
S4 Learning pathway of Languages (English, French, Kinyarwanda, Kiswahili)
S4 Learning Pathway of Humanities (History, Geography, Literature in English, Psychology)
Icyiciro rusange (0’Level)

