Gusaba kwiga muri GS APRED Ndera – Amanota y’ibizamini bya Leta 2025/2026

SANGIZA ABANDI

Gusabira umunyeshuri umwanya wo kwiga muri GS APRED Ndera 2025/2026 byorohejwe aho biri gukorwa unyuze kuri Website y’Ishuri ariyo www.apredndera.com ukajya kuri Menu yitwa ADMISSION ugahita unyura ahanditse APPLICATION ukabasha kwiyandikisha. Ushobora kandi no gukanda HANO

Amashami Dufite (Combinations): PCB, PCM, MCB, MPG, MPC, MCE, MEG, HGL, Mu mwaka wa S5,S6 – S4 Pathway Math & Sciences Stream 1 (Math, Physics, Chemistry, Biology), S4 Pathway Math & Sciences Stream2 (Math, Physics, Economics, Geography), S4 Learning Pathway of Languages (English, French, Kinyarwanda, Kiswahili), S4 Learning Pathway of Humanities (History, Geography, Literature in English, Psychology), Icyiciro rusange (0’Level)

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Kanama 2025, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ibinyujije mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), ni bwo yatangaje ku mugaragaro ibyavuye mu bizamini bisoza amashuri abanza (PLE) n’ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O’Level) by’umwaka w’amashuri wa 2024/2025.

Uyu mwaka, abakandida 220,927 biyandikishije gukora ibizamini bya PLE mu mashuri 3,815, muri bo 219,926 nibo byaje gukora ibizamini. Muri abo, 166,334 batsinze, ni ukuvuga igipimo cya 75.64% byatsinze. Ku rwego rwa O’Level, abakandida 149,206 biyandikishije baturutse mu mashuri 1,890, naho 148,702 nibo bakoze ibizamini. Muri abo, 95,674 batsinze neza, bingana na 64.35% by’intsinzi rusange.

MINEDUC na NESA kandi bibukije abaturage uburyo bwo kujurira. Kujurira ku byerekeye ishyirwa mu mashuri bigomba gutangwa mu gihe cy’iminsi 14, naho kujurira ku manota y’ibizamini bikaba mu gihe cy’iminsi 30 binyuze kuri SDMS, hifashishijwe abayobozi b’amashuri.

Amashami Dufite (Combinations): PCB, PCM, MCB, MPG, MPC, MCE, MEG, HGL, Mu mwaka wa S5,S6

S4 Pathway Math & Sciences Stream 1 (Math, Physics, Chemistry, Biology)

S4 Pathway Math&Sciences Stream2 (Math, Physics, Economics, Geography)

S4 Learning pathway of Languages (English, French, Kinyarwanda, Kiswahili)

S4 Learning Pathway of Humanities (History, Geography, Literature in English, Psychology)

Icyiciro rusange (0’Level)

 


SANGIZA ABANDI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *